1 Kings 14:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Robowamu mwene Salomo yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije muri Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Robowamu mwene Salomoni yimikirwa kuba umwami wa Yuda; Robowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi, ategekera i Yeruzalemu, umugi Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.