1 Kings 14:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yari yabwiye Ahiya ati: “Dore muka Yerobowamu ari buze iwawe yiyoberanyije, aje kukubaza iby'umwana we urwaye. Ndakubwira icyo uri bumusubize.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara Uhoraho yari yabwiye Ahiya, ati «Dore muka Yerobowamu ari mu nzira, aje kukubaza iby’umwana we urwaye. Uzamubwire utya n’utya; kandi araza yiyoberanyije, yiyita undi mugore.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby'umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”