1 Kings 14:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nanyaze ubwami abakomoka kuri Dawidi ndabuguha, ariko ntiwagenje nk'umugaragu wanjye Dawidi witonderaga amabwiriza yanjye, akanyoboka abikuye ku mutima akora ibinogeye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nanyaze ubwami inzu ya Dawudi ndabuguha; ariko ntiwambereye nk’umugaragu wanjye Dawudi witonderaga amategeko yanjye, akankurikirana n’umutima we wose, akora gusa ibitunganiye amaso yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,