1 Kings 15:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Asa rero afata ifeza n'izahabu byose byari bisigaye mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho, no mu mutungo w'ingoro ya cyami. Abiha abagaragu be kugira ngo babishyīre umwami wa Siriya Benihadadi i Damasi, wari mwene Taburimoni akaba n'umwuzukuru wa Heziyoni. Abamutumaho ati:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Asa afata feza na zahabu byari bisigaye byo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abiha abagaragu be kugira ngo babyoherereze Beni‐Hadadi mwene Tibirimoni, umwuzukuru wa Heziyoni, akaba umwami wa Aramu kandi akaba yari atuye i Damasi. Asa abwira Beni‐Hadadi ati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Asa abibonye yenda ifeza n'izahabu byari byasigaye byose by'ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami w'i Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati