1 Kings 16:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Zimuri araza aramwica amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo Zimiri yinjiye, atera Ela, aramwica, maze aramuzungura. Hari mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami wa Yuda ari ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w'i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n'irindwi.