1 Kings 16:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zimuri amaze kuba umwami atsemba ab'igitsinagabo bose bo mu nzu ya Bāsha, ntihasigara n'uwo kubara inkuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Zimiri akimara kwimikwa no kwicara ku ntebe y’ubwami, amarira ku icumu abo mu nzu ya Bayesha bose; ntiyagira umwana w’umuhungu n’umwe amusigira, haba mu muryango we cyangwa se mu ncuti ze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y'ubwami, yica ab'inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w'umuhungu n'umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.