1 Kings 16:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Zimuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara iminsi irindwi ku ngoma i Tirusa. Icyo gihe ingabo za Isiraheli zari zigose umujyi wa Gibetoni, wari uw'Abafilisiti.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Zimiri aba umwami i Tirisa, mu gihe cy’iminsi irindwi. Icyo gihe ingabo za Israheli zari zateye i Gibetoni y’Abafilisiti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y'Abafilisitiya.