1 Kings 16:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ahabu mwene Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ku ngoma i Samariya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu mwene Omari, yimye ingoma ya Israheli mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Akabu mwene Omari, ategeka Israheli imyaka makumyabiri n’ibiri ari i Samariya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Asa umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.