1 Kings 16:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ntibyamuhagije, ahubwo yarongoye na Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami wa Sidoni, ndetse ayoboka Bāli arayiramya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yabonye ko gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ari ubusa kuri we, arongora Yezabeli, umukobwa wa Etibehali, umwami w’Abasidoni; ayoboka ikigirwamana Behali, maze arakiramya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w'Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.