1 Kings 16:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu ari ku ngoma, Hiyeli w'i Beteli yubatse Yeriko bundi bushya. Ubwo ijambo ry'Uhoraho yatumye Yozuwe mwene Nuni rirasohora. Igihe bubakaga urufatiro rw'umujyi, Hiyeli apfusha Abiramu umwana we w'impfura, batangiye gushinga ibikingi by'amarembo ap fusha Segubu w'umuhererezi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku ngoma ye ni bwo Hiyeli w’i Beteli yongeye kubaka Yeriko. Yubaka urufatiro rwayo, atura umwana we w’imfura witwaga Abiramu, amarembo yayo ayashyiraho inzugi, atura umwana we w’umuhererezi witwaga Segubi, biba nk’uko Uhoraho yari yaravuze atumye Yozuwe, mwene Nuni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w'i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we w'imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by'amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk'uko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.