1 Kings 16:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero, iryo jambo ry'Uhoraho ryageze kuri Bāsha n'ab'inzu ye rinyujijwe ku muhanuzi Yehu mwene Hanani. Ibyo byatewe n'uko Bāsha n'ab'inzu ye bakoze ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza nk'uko Yerobowamu n'ab'inzu ye babigenje. Uhoraho ahana kandi Bāsha kuko yatsembye abakomoka kuri Yerobowamu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe umuhanuzi Yehu mwene Hanani, kugira ngo arigeze kuri Bayesha n’inzu ye. Yarakaje Uhoraho bikabije, kubera ibibi byose yari yarakoreye mu maso ye, bituma amera nk’abo mu nzu ya Yerobowamu yari yaratsembye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n'inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y'Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk'ab'inzu ya Yerobowamu, kandi azira n'uko yamwishe.