1 Kings 17:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya arahaguruka ajya i Sarepati, akinjira mu mujyi abona umupfakazi watoraguraga inkwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze jya kunzanira amazi yo kunywa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira, ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasanga umugore w'umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”