1 Kings 17:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe.” Eliya aramuterura amujyana mu cyumba cyo hejuru aho acumbitse, amuryamisha ku buriri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe.