1 Kings 18:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese databuja, ntiwamenye uko nabigenje igihe Yezebeli yatsembaga abahanuzi b'Uhoraho? Nahishe ijana muri bo mu buvumo, mbaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, nkajya mbashyīra ibyokurya n'amazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo babwiye databuja icyo nakoze, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho? Nahishe abahanuzi ijana b’Uhoraho mu buvumo bubiri, mirongo itanu muri buri buvumo, maze nkajya mbagaburira umugati nkabaha n’amazi yo kunywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b'Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n'amazi yo kunywa?