1 Kings 18:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Eliya yegera abantu bose arababwira ati: “Mbese muzageza ryari gufata impu zombi? Niba Uhoraho ari we Mana nyakuri nimumuyoboke, niba kandi ari Bāli muhisemo nimuyiyoboke!” Nyamara ntihagira umusubiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya yegera rubanda rwose maze aravuga ati «Muzahereza he gucumbagirira ku maguru yombi? Niba Uhoraho ari we Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali, abe ari we mukurikira!» Ariko abantu ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.