1 Kings 18:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko babazanira impfizi barayibaga, maze bambaza ikigirwamana cyabo Bāli kuva mu gitondo kugeza saa sita bagira bati: “Bāli dusubize!” Nyamara ntiyabasubiza. Babyinira iruhande rw'urutambiro bubatse ariko biba iby'ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bafata ikimasa bahawe, barakibaga, maze biyambaza izina rya Behali kuva mu gitondo kugera ku manywa y’ihangu, bavuga bati «Behali, dusubize!» Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Nuko babyinira iruhande rw’urutambiro bari bubatse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n'umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.