1 Kings 18:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahagana mu masaa sita Eliya arabakwena ati: “Nimuhamagare cyane kuko ari imana, ubanza irangaye cyangwa ihuze, cyangwa iri mu rugendo cyangwa isinziriye, bityo ikaba igomba gukangurwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bagejeje ku manywa y’ihangu, Eliya abashinyagurira, avuga ati «Nimuhamagare cyane kuko ari imana mubwira. Wenda ubu yaba yiherereye, cyangwa se yaba idahari, cyangwa se ikaba hari aho yazindukiye; wenda yaba isinziriye ikaba ikwiye gukangurwa!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bagejeje ku manywa y'ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”