1 Kings 18:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Saa sita imaze kurenga bakaza umurego kugeza ku isaha y'igitambo cya nimugoroba, nyamara Bāli ntiyabasubiza, habe n'ijwi ryayo cyangwa ikimenyetso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amanywa arangiye, bakomeza guhanura kugeza igihe cyo gutura igitambo cya nimunsi. Ariko ntihagira ijwi ryumvikana, cyangwa ijambo, cyangwa se ikindi kimenyetso cy’uko bitaweho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n'umwe.