1 Kings 18:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Isaha y'igitambo cya nimugoroba igeze, Eliya yegera urutambiro arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, uyu munsi iyerekane ko uri Imana nyakuri y'Abisiraheli kandi ko nanjye ndi umugaragu wawe, ibi byose nkaba mbikoze mbitegetswe nawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Isaha yo gutura igitambo igeze, umuhanuzi Eliya yegera urutambiro, asenga agira ati «Uhoraho, Mana ya Abrahamu, na Izaki, na Israheli, erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Israheli, naho jyewe nkaba umugaragu wawe, kandi ko ibyo byose nabikoze nkurikije ijambo ryawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw'ijambo ryawe.