1 Kings 18:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
igihe Umwamikazi Yezebeli yicishaga abahanuzi b'Uhoraho, Obadiya yahishe ijana muri bo mu buvumo, abaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, akajya abashyīra ibyokurya n'amazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bityo, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiyahu yafashemo ijana ajya kubahisha mu buvumo bubiri, ashyira mirongo itanu muri buri buvumo, akajya abagemurirayo umugati wo kurya n’amazi yo kunywa.—
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima n'amazi yo kunywa.