1 Kings 18:42 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya azamuka mu mpinga ya Karumeli, ahageze apfukama yubamye, umutwe ukora ku mavi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli, maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y'umusozi w'i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.