1 Kings 18:43 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abwira umugaragu we ati: “Ngaho genda witegereze ku nyanja.” Uwo mugaragu aragenda yitegereza ku nyanja, aragaruka aravuga ati: “Nta cyo mbonye.” Eliya amwoherezayo incuro ndwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abwira umugaragu we, ati «Ngaho genda witegereze mu cyerekezo cy’inyanja!» Arazamuka aritegereza, maze aravuga ati «Nta cyo mbonye.» Eliya aramubwira ati «Subirayo», bigera ku ncuro ndwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.