1 Kings 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Obadiya ari mu rugendo ahura na Eliya aramumenya, amupfukamira yubamye aramubwira ati: “Ese ni wowe, databuja Eliya?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Obadiyahu akigenda, ahura na Eliya. Obadiyahu aramumenya, amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati «Ni wowe koko, shobuja Eliya?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”