1 Kings 19:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya aramusubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n'abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya arasubiza ati «Nagize ishyaka ryo guharanira Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli baciye ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine usigaye, none barangenza ngo banyice.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramusubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”