1 Kings 19:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Eliya ati: “Sohoka ujye ku musozi witegeye aho ndi bunyure, jyewe Uhoraho.” Ako kanya haza inkubi y'umuyaga ukaze usatagura imisozi, umenagura n'amabuye imbere y'Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y'umuyaga haza umutingito w'isi, ariko Uhoraho ntiyari muri wo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.» Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y'Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y'Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy'isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.