1 Kings 19:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya yumvise ako kayaga yipfuka mu maso n'umwitero we, asohoka mu buvumo ahagarara mu muryango wabwo, yongera kumva ijwi rimubaza riti: “Eliya we, urakora iki hano?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti «Eliya, urakora iki hano?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w'ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?”