1 Kings 19:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha aherako asiga ibimasa bye yiruka kuri Eliya agira ati: “Reka njye gusezera kuri data na mama, hanyuma ngaruke ngukurikire.” Eliya aramusubiza ati: “Subirayo. Ese nkugize nte?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati «Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira.» Eliya aramubwira, ati «Genda! Subirayo! Hari icyo nagutwaye se?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.”Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”