1 Kings 19:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha arahindukira afata ibimasa bibiri abitamba ho igitambo, inyama azitekesha ibiti by'imitambiko byakoreshwaga n'ibyo bimasa, azigaburira abari aho. Nuko akurikira Eliya, aba umugaragu we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha amusezeraho, maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitambo, naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by'imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.