1 Kings 19:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma agenda urugendo rw'umunsi wose mu butayu, ajya kwicara munsi y'agati kari konyine maze yisabira gupfa. Aravuga ati: “Uhoraho, ndarambiwe akira ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko agenda wenyine urugendo rw'umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y'igiti cy'umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.”