1 Kings 2:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Adoniya aramubwira ati: “Uzi ko ubwami bwagombaga kuba ubwanjye, kandi ko Abisiraheli bose bari bampindukiriye kugira ngo banyimike mbe umwami. Nyamara kuko Uhoraho ari ko yabishatse ubwami bwabaye ubw'umuvandimwe wanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Adoniya ati «Uzi nawe ubwawe ko ubwami bwari ubwanjye, Israheli yose impanze amaso ngo mbe umwami. Ariko narabwambuwe, buhabwa umuvandimwe wanjye Salomoni, wabuhawe ku bubasha bw’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n'Uwiteka.