1 Kings 2:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Batisheba ajya kureba Umwami Salomo ngo amubwire ibya Adoniya. Amugeze imbere umwami arahaguruka aramusanganira, aramupfukamira. Nuko arongera yicara mu ntebe ya cyami, ategeka ko bashyira intebe y'umugabekazi iburyo bwe, Batisheba aricara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Betsabe asanga umwami Salomoni kugira ngo amubwire ibyo yatumwe na Adoniya. Umwami amubonye aramusanganira, aramwunamira, hanyuma asubira ku ntebe ye y’ubwami, atumiza indi ntebe ayicazaho umugabekazi iburyo bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugire Adoniya ibye. Nuko umwami amubonye ahagurutswa no kumusanganira, aramwunamira asubira ku ntebe y'ubwami, ategeka ko bazana intebe y'umugabekazi. Nuko umugabekazi yicara iburyo bwa Salomo.