1 Kings 2:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Salomo asubiza nyina ati: “Kuki umusabira Abishagi w'i Shunemu? Dore ni mukuru wanjye wari ukwiriye kumusabira n'ubwami! Azabufatanye n'abayoboke be ari bo umutambyi Abiyatari na Yowabu mwene Seruya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Salomoni asubiza nyina, agira ati «Kuki usabira Adoniya umukobwa Abishagi w’i Shunemu? Ahubwo musabire ubwami kuko ari we mukuru kuri jye kandi umuherezabitambo Abiyatari na Yowabu mwene Seruya bakaba bamushyigikiye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w'i Shunemu? Erega wamusabira n'ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”