1 Kings 2:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu ndahiye Uhoraho muzima wampaye gukomera, akampa gusimbura data Dawidi ku ngoma kandi akampa ubwami nk'uko yari yarabisezeranye, ko uyu munsi Adoniya ari bupfe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva ubu, ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, we wankomeje agatuma nicara ku ntebe ya data Dawudi, kandi akanyinjiza mu rwego rw’abami nk’uko yari yarabivuze: uyu munsi Adoniya aricwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk'uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.”