1 Kings 2:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo nkuru iza kugera kuri Yowabu kandi Yowabu yari umuyoboke wa Adoniya, nubwo atari umuyoboke wa Abusalomu. Ni cyo cyatumye ahungira mu Ihema ry'Uhoraho agafata amahembe y'urutambiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowabu amaze kumva ibyabaye kuri Adoniya no kuri Abiyatari, ahungira mu ihema ry’Uhoraho, maze afata ku mahembe y’urutambiro kandi ni koko, yari yarifatanyije na Adoniya, n’ubwo mbere y’aho atari yarashyigikiye Abusalomu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry'Uwiteka, yisunga amahembe y'icyotero.