1 Kings 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ujye wubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe ategeka, ugenze uko ashaka kandi ukurikize amateka ye n'amabwiriza ye, n'ibyemezo afata n'impuguro ze nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Bityo ibyo bizatuma uhirwa mu byo uzakora byose aho uzaba uri hose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose,