1 Kings 2:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Benaya aherako ajya mu Ihema ry'Uhoraho, abwira Yowabu ati: “Umwami aravuze ngo: ‘Sohoka.’ ” Yowabu aramusubiza ati: “Sinsohoka ahubwo nzicirwe hano.” Nuko Benaya asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo Yowabu yamubwiye byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Benayahu yinjira mu ihema ry’Uhoraho, abwira Yowabu ati «Umwami aravuze ngo sohoka!» Yowabu aramusubiza ati «Oya! Aha ni ho nzagwa.» Benayahu ageza ku mwami igisubizo cya Yowabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry'Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ”Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.”Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”