1 Kings 2:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho araba amuryoje ko yicishije inkota abagabo babiri bamurushaga cyane ubutungane, akabica data Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri mwene Neri wari umugaba w'ingabo z'Abisiraheli, na Amasa mwene Yeteri wari umugaba w'ingabo z'Abayuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azaba amugeretseho amaraso y’abantu babiri b’intungane kandi bamurusha ubwiza yicishije inkota, data Dawudi atabizi. Abo ni Abuneri mwene Neri, umukuru w’ingabo za Israheli, na Amasa mwene Yeteri, umukuru w’ingabo zo kwa Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka araba amuvushije amuhoye ba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkota umukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamuruta ubwiza no gukiranuka: ni bo Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteri umugaba w'ingabo z'Abayuda.