1 Kings 2:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azasohoza Isezerano yansezeranyije ati: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza bakangiraho umurava babikuye ku mutima, mu mibereho yabo yose nk'uko nabivuze, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati ’Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukuri n'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.