1 Kings 2:42 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo atumiza Shimeyi aramubaza ati: “Mbese sinakurahije mu izina ry'Uhoraho, nkakwemeza ko nusohoka ukarenga umujyi uzapfa nta kabuza? Nawe warambwiye uti: ‘Ijambo ryawe ndarishimye, kandi ndabyumvise.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami atumiza Shimeyi, aramubwira ati «Sinakurahije mu izina ry’Uhoraho, nkanakumenyesha nti ’Umunsi uzava mu mugi ugiye aho ariho hose, uzapfa nta kabuza’? Waranshubije uti ’Ibyo uvuze ni byiza, nabyumvise.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’?