1 Kings 2:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe ubwawe uzirikana ibibi byose wakoreye data Dawidi. None Uhoraho aguhoye ububi bwawe,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami abwira Shimeyi, ati «Urabizi kandi n’umutima wawe uzi ikibi wakoreye data Dawudi, none Uhoraho agiye kuguhora ubwo bugome bwawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe.