1 Kings 2:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi arakomeza ati: “Nawe ubwawe uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye n'ibyo yakoreye ba bagaba b'ingabo b'Abisiraheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe amena amaraso nk'ayo mu ntambara kandi ari mu gihe cy'amahoro. Ayo maraso ni we abarwaho mu buryo bwose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye kandi, uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye, ibyo yakoreye abategeka babiri b’ingabo za Israheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe, ubwo aba amennye amaraso mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara; ayo maraso ayasiga umukandara yari akenyeje n’inkweto yari yambaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n'ibyo yagiriye abagaba bombi b'ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk'ayo mu ntambara mu gihe cy'amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.