1 Kings 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Dore kandi uri kumwe na Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi ubwo najyaga i Mahanayimu. Nyamara ubwo nagarukaga yaje kunsanganira kuri Yorodani, murahira mu izina ry'Uhoraho ko ntazamwicisha inkota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore kandi uri hamwe na Shimeyi, mwene Gera w’Umubenyamini, ukomoka ku musozi wa Bahurimu; yaramvumye bikabije igihe najyaga i Mahanayimu, ariko mvuyeyo yaje kunsanganirira kuri Yorudani, maze murahira Uhoraho ngira nti ’Sinzakwicisha inkota.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi ufite Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi umunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’