1 Kings 20:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n'ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo haza umuhanuzi, yegera Akabu, umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Wabonye ziriya ngabo ukuntu ari nyinshi? Ndazikugabiza uyu munsi, maze umenye ko ndi Uhoraho.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w'Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”