1 Kings 20:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu aherako akoranya umutwe w'abasore batoranyijwe n'abayobozi b'intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n'ingabo za Isiraheli zigizwe n'abasirikari ibihumbi birindwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu akoranya umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere, bakaba barageraga kuri magana abiri mirongo itatu na babiri, nyuma yabo akoranya Abayisraheli bose bageraga ku bihumbi birindwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ateranya abagaragu b'abatware b'intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.