1 Kings 20:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuhanuzi yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Genda ube intwari, witegure utekereza uko uzabigenza, kuko umwami wa Aramu azagutera umwaka utaha.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w'i Siriya azongera kugutera.”