1 Kings 20:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wa muntu w'Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wa muntu w’Imana araza, yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Kubera ko Abaramu bavuze ko Uhoraho ari Imana yo mu misozi, atari Imana yo mu kibaya, ngiye kukugabiza ziriya ngabo nyinshi, maze mumenye ko ndi Uhoraho.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko haza umuntu w'Imana, asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”