1 Kings 20:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z'Abisiraheli zitsinda iz'Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamara iminsi irindwi bateganye; ku munsi wa karindwi, urugamba rurarema. Mu munsi umwe gusa, Abayisraheli bica Abaramu ibihumbi ijana b’ingabo zigenza amaguru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.