1 Kings 20:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo z'Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw'umujyi rurazigwira zirapfa. Nuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abacitse ku icumu bahungira mu mugi wa Afeki, ariko urukuta rugwira abo bantu ibihumbi makumyabiri na birindwi bari basigaye. Beni‐Hadadi we yari yahunze, yigira mu mugi, arihisha akajya ava mu cyumba kimwe ajya mu kindi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n'inkike z'amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n'ibihumbi birindwi.Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w'inzu.