1 Kings 20:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry'Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n'intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n'intare, iramwica nk'uko yari yabibwiwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati «Kubera ko utumviye ijambo ry’Uhoraho, tukimara gutandukana intare irakwica.» Nuko bamaze gutandukana, ahura n’intare iramwica.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.” Nuko bamaze gutandukana, ahura n'intare iramwica.