1 Kings 20:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami ahise, amutakira agira ati «Jye umugaragu wawe nari negereye aho barwaniraga, nuko umwe mu bacu ava ku rugamba, anzanira umuntu arambwira ngo ’Rinda uyu muntu! Nagucika, nzakwica mu kigwi cye, cyangwa uzandihe italenta imwe ya feza.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto y'ifeza.’